-
Kuva 36:35, 36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Aboha rido,+ ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Umuhanga wo gufuma ayifumaho+ abakerubi.+ 36 Besaleli ayibariza inkingi enye mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, azisiga zahabu. Azicurira utwuma duhese, aducura muri zahabu, kandi azicurira ibisate bine by’ifeza biciyemo imyobo.
-