-
Kuva 26:31-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 “Uzabohe rido,+ uyibohe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Uzayifumeho abakerubi. 32 Uzayimanike ku nkingi enye zibajwe mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya zisizeho zahabu. Izo nkingi uzazishyireho utwuma duhese ducuzwe muri zahabu. Zizabe zishinze ku bisate bine by’ifeza biciyemo imyobo. 33 Iyo rido uzayimanikishe ibikwasi, maze uzane isanduku+ irimo Amategeko* uyishyire imbere y’iyo rido. Iyo rido ni yo izajya itandukanya Ahera+ n’Ahera Cyane.+
-