-
Abalewi 24:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Tegeka Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+ 3 Aroni azajye ayatunganyiriza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, inyuma ya rido aho isanduku irimo amategeko* iri, kugira ngo ahore yaka imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko mwe n’abazabakomokaho muzakurikiza kugeza iteka ryose.
-
-
1 Abami 7:48, 49Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 Salomo akora ibikoresho byose by’inzu ya Yehova: Igicaniro+ gikozwe muri zahabu, ameza+ y’imigati igenewe Imana* akozwe muri zahabu 49 n’ibitereko by’amatara+ byari bikozwe muri zahabu itavangiye. Nuko abishyira imbere y’icyumba cy’imbere cyane, bitanu iburyo, ibindi bitanu ibumoso. Acura muri zahabu+ indabyo,+ amatara n’udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi;
-