-
Kuva 39:8-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Aboha igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ akiboha nk’uko yaboshye efodi, akoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze,+ bikorwa n’umuhanga wo gufuma. 9 Iyo icyo gitambaro bagikubagamo kabiri cyagiraga impande enye zingana. Bagikoze ku buryo iyo bagikubagamo kabiri cyagiraga uburebure n’ubugari bwa santimetero 22 n’ibice bibiri.* 10 Hanyuma bagitakaho amabuye y’agaciro atondetse ku mirongo ine. Umurongo wa mbere bawushyiraho amabuye yitwa rubi, topazi na emerode. 11 Umurongo wa kabiri bawushyiraho amabuye ya turukwaze, safiro na yasipi. 12 Umurongo wa gatatu bawushyiraho ibuye ryitwa leshemu,* iryitwa agate n’iryitwa ametusito. 13 Uwa kane bawushyiraho ayitwa kirusolito, onigisi na jade. Bayashyira mu dufunga twa zahabu. 14 Umubare w’ayo mabuye wanganaga n’umubare w’amazina y’abahungu 12 ba Isirayeli. Kuri ayo mabuye bandikaho amazina y’imiryango 12 nk’uko bakora kashe, buri buye rishyirwaho izina rimwe.
-