ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 28:15-21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 “Uzabohe n’igitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza,+ bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uzakibohe nk’uko waboshye efodi, ukoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ 16 Icyo gitambaro nugikubamo kabiri kizagire impande enye zingana. Uburebure bwacyo buzareshye na santimetero 22 n’ibice 2,* n’ubugari bwacyo bureshye na santimetero 22 n’ibice 2. 17 Uzagitakeho amabuye y’agaciro atondetse ku mirongo ine. Umurongo wa mbere uzawushyireho amabuye yitwa rubi, topazi na emerode. 18 Umurongo wa kabiri uzawushyireho ayitwa turukwaze, safiro na yasipi. 19 Umurongo wa gatatu uzawushyireho ibuye ryitwa leshemu,* iryitwa agate n’iryitwa ametusito. 20 Umurongo wa kane uzawushyireho ayitwa kirusolito, onigisi na jade. Bazayashyire mu dufunga twa zahabu. 21 Umubare w’ayo mabuye uzangane n’umubare w’amazina y’abahungu 12 ba Isirayeli. Kuri ayo mabuye bazandikeho amazina y’imiryango 12 nk’uko bakora kashe, buri buye rishyirweho izina rimwe.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze