8 “Hanyuma uzazane abahungu be na bo ubambike amakanzu.+9 Uzakenyeze Aroni n’abahungu be imishumi, ubambike ibitambaro byo kwambara ku mutwe, bazabe abatambyi. Iryo ni ryo tegeko ryanjye kugeza iteka ryose.+ Uko ni ko uzaha Aroni n’abahungu be inshingano, bambere abatambyi.+
2 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Aroni: Uwa mbere yitwaga Nadabu, hagakurikiraho Abihu,+ Eleyazari+ na Itamari.+3 Ayo ni yo mazina y’abahungu ba Aroni, ari na bo bari barasutsweho amavuta, bagashyirwaho* ngo babe abatambyi.+