8 Yabwiye Lewi ati:+
“Urimu na Tumimu+ by’Imana ni iby’uwayibereye indahemuka,+
Uwo yageragereje i Masa.+
Yamurwanyirije ku mazi y’i Meriba.+
9 Uwo muntu yabwiye papa we na mama we ati: ‘simbitayeho.’
Yirengagije abavandimwe be,+
Ntiyifatanya n’abana be.
Kuko yumviye ijambo ryawe,
Akomeza kubahiriza isezerano ryawe.+