ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 18:25, 26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Nuko Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abayobozi b’abaturage. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10. 26 Baciraga abantu imanza igihe cyose byabaga ari ngombwa. Imanza zikomeye zose bazizaniraga Mose+ ariko imanza zose zoroheje ni bo ubwabo bazicaga.

  • Kubara 27:1-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Nuko abakobwa ba Selofehadi+ umuhungu wa Heferi, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase, bo mu miryango ikomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, baraza. Amazina y’abo bakobwa ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa. 2 Bahagarara imbere ya Mose, imbere y’umutambyi Eleyazari, imbere y’abatware+ n’imbere y’Abisirayeli bose, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, baravuga bati: 3 “Papa yapfiriye mu butayu, ariko ntiyari muri rya tsinda ryafatanyije na Kora+ kurwanya Yehova, ahubwo yapfuye azize ibyaha bye. Icyakora nta bahungu yari yarabyaye. 4 None se izina rya papa ryibagirane mu muryango we bitewe n’uko atabyaye abahungu? Nimuduhe umurage mu bavandimwe ba papa.” 5 Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere ya Yehova.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze