2 Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Ntimuzifatanye na bo* kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko byanze bikunze bazahindura umutima wanyu mugakorera imana zabo.”+ Ariko abagore bo muri ibyo bihugu ni bo Salomo yifatanyije na bo kandi arabakunda.
26 Ese si bo batumye Salomo umwami wa Isirayeli akora ibyaha? Mu mahanga yose nta mwami wari umeze nka we,+ Imana ye+ yaramukundaga kandi yamugize umwami ngo ategeke Isirayeli yose, ariko na we abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha.+