-
Abalewi 22:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Vugana na Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose, ubabwire uti: ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri Isirayeli nazanira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro+ cyo guhigura imihigo* ye, cyangwa akazana andi maturo atanze ku bushake,+ 19 azazane itungo ridafite ikibazo,*+ cyaba ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa isekurume y’ihene, kugira ngo yemerwe. 20 Ntimukazane itungo rifite ikibazo+ kuko ritazatuma mwemerwa.
-