-
Kubara 15:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 mugashaka gutambira Yehova igitambo mukuye mu nka cyangwa mu mukumbi, cyaba igitambo gitwikwa n’umuriro,+ cyangwa igitambo cyo gukora ibintu byihariye umuntu yasezeranyije Imana,* cyangwa ituro ritanzwe ku bushake+ cyangwa igitambo gitangwa mu gihe cy’iminsi mikuru yanyu,+ kugira ngo impumuro nziza yacyo ishimishe Yehova,+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 12:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+ 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+
-