-
Abalewi 22:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Vugana na Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose, ubabwire uti: ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri Isirayeli nazanira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro+ cyo guhigura imihigo* ye, cyangwa akazana andi maturo atanze ku bushake,+ 19 azazane itungo ridafite ikibazo,*+ cyaba ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa isekurume y’ihene, kugira ngo yemerwe.
-
-
Abalewi 22:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “‘Umuntu nazanira Yehova igitambo gisangirwa+ cyo kugaragaza ko yakoze ibyo yasezeranyije Imana cyangwa kikaba ituro atanze ku bushake, azazane itungo ridafite ikibazo akuye mu nka cyangwa mu mukumbi, kugira ngo yemerwe. Rizabe ridafite ikibazo icyo ari cyo cyose.
-