ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Mujye musengera ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya (1-14)

      • Bemererwa kurya inyama ariko bakabuzwa kurya amaraso (15-28)

      • Ntimuzagwe mu mutego wo gusenga izindi mana (29-32)

Gutegeka kwa Kabiri 12:2

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:13

Gutegeka kwa Kabiri 12:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Inkingi zera z’amabuye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Inkingi zera.”

  • *

    Cyangwa “Inkingi zera z’ibiti.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Inkingi zera.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:24
  • +Gut 7:25
  • +Kuva 23:13; Yos 23:7

Gutegeka kwa Kabiri 12:4

Impuzamirongo

  • +Lew 18:3; Gut 12:31

Gutegeka kwa Kabiri 12:5

Impuzamirongo

  • +2Ng 7:12

Gutegeka kwa Kabiri 12:6

Impuzamirongo

  • +Lew 1:3
  • +Gut 14:22
  • +Kub 18:19; Gut 12:11
  • +1Ng 29:9; Ezr 2:68
  • +Gut 12:17; 15:19

Gutegeka kwa Kabiri 12:7

Impuzamirongo

  • +Gut 15:19, 20
  • +Lew 23:40; Gut 12:12, 18; 14:23, 26; Zb 32:11; 100:2; Flp 4:4

Gutegeka kwa Kabiri 12:9

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:56; 1Ng 23:25

Gutegeka kwa Kabiri 12:10

Impuzamirongo

  • +Yos 3:17
  • +Gut 33:28; 1Bm 4:25

Gutegeka kwa Kabiri 12:11

Impuzamirongo

  • +Gut 16:2; 26:2
  • +Gut 14:22, 23

Gutegeka kwa Kabiri 12:12

Impuzamirongo

  • +Gut 14:26; 1Bm 8:66; Neh 8:10
  • +Kub 18:20, 24; Gut 10:9; 14:28, 29; Yos 13:14

Gutegeka kwa Kabiri 12:13

Impuzamirongo

  • +Lew 17:3, 4; 1Bm 12:28

Gutegeka kwa Kabiri 12:14

Impuzamirongo

  • +2Ng 7:12

Gutegeka kwa Kabiri 12:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uhumanye.”

Impuzamirongo

  • +Gut 12:21

Gutegeka kwa Kabiri 12:16

Impuzamirongo

  • +Int 9:4; Lew 7:26; 17:10; Ibk 15:20, 29
  • +Lew 17:13; Gut 15:23

Gutegeka kwa Kabiri 12:17

Impuzamirongo

  • +Gut 14:22, 23

Gutegeka kwa Kabiri 12:18

Impuzamirongo

  • +Gut 12:11; 14:26

Gutegeka kwa Kabiri 12:19

Impuzamirongo

  • +Kub 18:21; Gut 14:27; 2Ng 31:4; Neh 10:38, 39; Mal 3:8

Gutegeka kwa Kabiri 12:20

Impuzamirongo

  • +1Bm 4:21
  • +Int 15:18; Kuva 34:24; Gut 11:24
  • +Lew 11:2-4

Gutegeka kwa Kabiri 12:21

Impuzamirongo

  • +Gut 14:23; 2Ng 7:12

Gutegeka kwa Kabiri 12:22

Impuzamirongo

  • +Gut 14:4, 5

Gutegeka kwa Kabiri 12:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugingo.”

Impuzamirongo

  • +Lew 3:17; Gut 12:16
  • +Int 9:4; Lew 17:11, 14

Gutegeka kwa Kabiri 12:24

Impuzamirongo

  • +Lew 17:13; Gut 15:23

Gutegeka kwa Kabiri 12:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Lew 17:11
  • +Lew 4:29, 30

Gutegeka kwa Kabiri 12:29

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:23; Zb 44:2; 78:55

Gutegeka kwa Kabiri 12:30

Impuzamirongo

  • +Gut 7:16; Zb 106:36; Ezk 20:28

Gutegeka kwa Kabiri 12:31

Impuzamirongo

  • +Lew 18:3, 21; 20:2; Gut 18:10-12; Yer 32:35

Gutegeka kwa Kabiri 12:32

Impuzamirongo

  • +Yos 22:5
  • +Gut 4:2; Yos 1:7

Byose

Guteg. 12:2Kuva 34:13
Guteg. 12:3Kuva 23:24
Guteg. 12:3Gut 7:25
Guteg. 12:3Kuva 23:13; Yos 23:7
Guteg. 12:4Lew 18:3; Gut 12:31
Guteg. 12:52Ng 7:12
Guteg. 12:6Lew 1:3
Guteg. 12:6Gut 14:22
Guteg. 12:6Kub 18:19; Gut 12:11
Guteg. 12:61Ng 29:9; Ezr 2:68
Guteg. 12:6Gut 12:17; 15:19
Guteg. 12:7Gut 15:19, 20
Guteg. 12:7Lew 23:40; Gut 12:12, 18; 14:23, 26; Zb 32:11; 100:2; Flp 4:4
Guteg. 12:91Bm 8:56; 1Ng 23:25
Guteg. 12:10Yos 3:17
Guteg. 12:10Gut 33:28; 1Bm 4:25
Guteg. 12:11Gut 16:2; 26:2
Guteg. 12:11Gut 14:22, 23
Guteg. 12:12Gut 14:26; 1Bm 8:66; Neh 8:10
Guteg. 12:12Kub 18:20, 24; Gut 10:9; 14:28, 29; Yos 13:14
Guteg. 12:13Lew 17:3, 4; 1Bm 12:28
Guteg. 12:142Ng 7:12
Guteg. 12:15Gut 12:21
Guteg. 12:16Int 9:4; Lew 7:26; 17:10; Ibk 15:20, 29
Guteg. 12:16Lew 17:13; Gut 15:23
Guteg. 12:17Gut 14:22, 23
Guteg. 12:18Gut 12:11; 14:26
Guteg. 12:19Kub 18:21; Gut 14:27; 2Ng 31:4; Neh 10:38, 39; Mal 3:8
Guteg. 12:201Bm 4:21
Guteg. 12:20Int 15:18; Kuva 34:24; Gut 11:24
Guteg. 12:20Lew 11:2-4
Guteg. 12:21Gut 14:23; 2Ng 7:12
Guteg. 12:22Gut 14:4, 5
Guteg. 12:23Lew 3:17; Gut 12:16
Guteg. 12:23Int 9:4; Lew 17:11, 14
Guteg. 12:24Lew 17:13; Gut 15:23
Guteg. 12:27Lew 17:11
Guteg. 12:27Lew 4:29, 30
Guteg. 12:29Kuva 23:23; Zb 44:2; 78:55
Guteg. 12:30Gut 7:16; Zb 106:36; Ezk 20:28
Guteg. 12:31Lew 18:3, 21; 20:2; Gut 18:10-12; Yer 32:35
Guteg. 12:32Yos 22:5
Guteg. 12:32Gut 4:2; Yos 1:7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 12:1-32

Gutegeka kwa Kabiri

12 “Aya ni yo mabwiriza n’amategeko muzitondera, mukayakurikiza iminsi yose muzaba mukiriho, igihe muzaba mugeze mu gihugu Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu izatuma mwigarurira. 2 Muzasenye ahantu hose abantu bo mu bihugu mugiye kwirukana basengeraga imana zabo,+ haba ku misozi miremire, ku dusozi cyangwa munsi y’ibiti byose bitoshye. 3 Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga* muzimenagure,+ inkingi z’ibiti basenga* muzitwike, ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+

4 “Ntimugasenge Yehova Imana yanyu nk’uko basenga imana zabo.+ 5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+ 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+ 7 Aho ni ho muzajya musangirira ibyokurya n’abo mu ngo zanyu muri imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwishimire ibyo mukora byose,+ kuko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.

8 “Ntimuzakore nk’ibintu byose dukorera hano uyu munsi, aho umuntu wese akora ibyo yishakiye, 9 kuko mutaragera aho muzatura,+ ni ukuvuga aho Yehova Imana yanyu agiye kubaha. 10 Nimwambuka Yorodani,+ mugatura mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe icyanyu, azabakiza abanzi banyu bose babakikije kandi rwose muzagira umutekano.+ 11 Ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye,+ ni ho muzajya mujyana ibyo mbategeka byose, ni ukuvuga ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu,+ amaturo yanyu n’ibyo muzatoranya byose ngo mubitange bibe ituro ryo gukora ibintu byose muzasezeranya Yehova. 12 Muzishimire imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwe n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu n’Umulewi uri mu mujyi wanyu, kuko atahawe umugabane cyangwa umurage muri mwe.+ 13 Muzirinde gutambira ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro ahandi hantu mubonye hose.+ 14 Ahubwo ahantu Yehova azatoranya mu gace imiryango yanyu izaba ituyemo, ni ho honyine muzajya mutambira ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro kandi ni ho muzajya mukorera ibyo mbategeka byose.+

15 “Ariko nimwifuza inyama muzabage itungo, murye inyama,+ muzirire mu mijyi yanyu yose, mwishimire imigisha Yehova Imana yanyu yabahaye. Umuntu wanduye* n’utanduye bashobora kuziryaho, nk’uko murya isha n’impara. 16 Icyakora ntimukarye amaraso.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+ 17 Ntimuzemererwa kurira mu mijyi yanyu icya cumi cy’ibyo mwejeje, icya cumi cya divayi nshya, icya cumi cy’amavuta, amatungo yavutse mbere, yaba ihene, intama cyangwa inka,+ amaturo yose yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana cyangwa amaturo mutanga ku bushake n’andi maturo mutanga. 18 Ahubwo mwe n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu n’Abalewi bari mu mujyi wanyu, muzabisangirire imbere ya Yehova Imana yanyu, ni ukuvuga ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzishimire imbere ya Yehova Imana yanyu mu byo mukora byose. 19 Muzitonde ntimuzirengagize Abalewi+ igihe cyose muzamara muri kumwe na bo mu gihugu cyanyu.

20 “Yehova Imana yanyu niyagura igihugu cyanyu kikaba kinini+ nk’uko yabibasezeranyije,+ maze hakagira uvuga ati: ‘ndumva nshaka kurya inyama’ bitewe n’uko azaba yumva azishaka cyane, ajye azirya kubera ko azaba azishaka.+ 21 Ahantu Yehova Imana yanyu azahitamo gushyira izina rye+ nihaba kure y’iwanyu, muzabage amwe mu matungo yanyu Yehova yabahaye, mukurikije uko nabategetse, muyarire mu mijyi yanyu igihe cyose mubishaka. 22 Ayo matungo muzayarye nk’uko murya isha n’impala.+ Umuntu wanduye n’utanduye bashobora kuyaryaho. 23 Icyakora mwiyemeze mumaramaje kutazarya amaraso,+ kuko amaraso ari ubuzima.+ Ntimuzarye inyama n’amaraso.* 24 Ntimuzayarye. Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+ 25 Muzirinde ntimuzayarye kugira ngo muzabone imigisha, mwe n’abazabakomokaho kuko ari bwo muzaba mukoze ibyo Yehova abona ko bikwiriye. 26 Ibintu bigenewe Imana mushaka gutanga ngo bibe ituro n’amaturo yanyu yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana, ni byo byonyine muzajyana ahantu Yehova azatoranya. 27 Mujye mutamba ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga inyama n’amaraso,+ mubitambire ku gicaniro* cya Yehova Imana yanyu. Amaraso y’ibitambo byanyu mujye muyasuka hasi aho igicaniro cya Yehova Imana yanyu giteretse,+ ariko inyama zo mushobora kuzirya.

28 “Mwitonde mujye mukurikiza aya mategeko yose mbategeka, kugira ngo mwe n’abazabakomokaho mumererwe neza kugeza iteka ryose, kuko ari bwo muzaba mukoze ibyiza Yehova Imana yanyu abona ko bikwiriye.

29 “Yehova Imana yanyu narimbura abantu bo mu bihugu mugiye kwigarurira+ mugatura mu bihugu byabo, 30 muzirinde kugira ngo namara kurimbura abantu bo muri ibyo bihugu, mutazagwa mu mutego mugakora nk’ibyo bakoraga. Ntimuzabaze iby’imana zabo muti: ‘aba bantu basengaga imana zabo bate, ngo natwe tubikore?’+ 31 Ntimugakorere ibyo bintu Yehova Imana yanyu, kuko ibintu byose bakorera imana zabo Yehova abyanga cyane. Bahora batwika abahungu babo n’abakobwa babo babatura imana zabo.+ 32 Mujye mwitonda mukore ibyo mbategeka byose.+ Ntimukagire icyo mwongeraho cyangwa ngo mugire icyo mugabanyaho.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze