ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 18:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Yehova yongera kubwira Aroni ati: “Ntuzahabwa umurage mu gihugu cyabo kandi nta mugabane uzagira hagati muri bo.+ Ni njye uzajya ukwitaho nguhe ibyo ukeneye* mu bandi Bisirayeli.+

  • Kubara 18:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova, nagihaye Abalewi ngo kibe umurage wabo. Ni yo mpamvu nababwiye nti: ‘ntibazahabwe umurage mu Bisirayeli.’”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 10:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage* mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 14:28, 29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 “Uko imyaka itatu ishize, mujye muzana kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje byose muri uwo mwaka, mubishyire mu mijyi yanyu.+ 29 Hanyuma Abalewi bazajye babirya bahage, kuko bo batahawe umurage cyangwa umugabane. Nanone abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu bajye baza babirye bahage+ kugira ngo Yehova Imana yanyu azabahe imigisha mu byo mukora byose.+

  • Yosuwa 13:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Umuryango w’Abalewi ni wo wonyine atahaye umurage.+ Ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova Imana ya Isirayeli ni wo murage wabo,+ nk’uko yabibasezeranyije.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze