10 “Umuntu naragiza mugenzi we indogobe, ikimasa, intama cyangwa irindi tungo ryose, rigapfa, rikamugara cyangwa hakagira uritwara nta wubireba, 11 azarahirire imbere ya Yehova n’imbere ya nyiraryo ko nta tungo rye yatwaye, kandi nyiraryo azabyemere, n’uwariragijwe ntazaririhe.+