-
Abalewi 6:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Dore uko bizagenda umuntu nakora icyaha cyo guhemukira Yehova+ abeshya mugenzi we ku birebana n’ibyo yamubikije+ cyangwa ibyo yamuragije cyangwa ibyo yamwibye, cyangwa akamutwara utwe amuriganyije, 3 cyangwa akabona ikintu mugenzi we yari yabuze ariko ntavugishe ukuri, ndetse akarahira abeshya avuga ko muri ibyo byose ari umwere.+ 4 Nahamwa n’icyaha, azagarure ibyo yibye cyangwa ibyo yatwaye mugenzi we amuriganyije, cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyo yaragijwe cyangwa ibyo yabonye byari byarabuze, 5 cyangwa ikindi kintu cyose ashobora kuba yararahiriye abeshya. Azarihe+ ibingana n’ibyo bintu byose nta kibuzeho, kandi azongereho kimwe cya gatanu cy’agaciro kabyo. Umunsi yahamwe n’icyaha, azahite abiriha nyirabyo.
-