-
Kuva 29:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Ibi ni byo uzabakorera kugira ngo ubeze* bambere abatambyi: Uzafate ikimasa kikiri gito n’amasekurume* abiri y’intama, byose bidafite ikibazo,*+ 2 ufate umugati utarimo umusemburo, ufate imigati ifite ishusho y’uruziga* itarimo umusemburo kandi irimo amavuta, ufate n’utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu y’ingano inoze.
-
-
Kuva 29:40, 41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
40 Isekurume ya mbere y’intama ikiri nto uzayitambane n’ikiro* kimwe cy’ifu inoze ivanze n’amavuta y’imyelayo isekuye yenda kungana na litiro* imwe, kandi uyitambane n’ituro rya divayi yenda kungana na litiro imwe. 41 Isekurume ya kabiri y’intama ikiri nto, uzayitambe ku mugoroba, uyitambane n’ituro ry’ibinyampeke nk’irya mu gitondo, n’ituro rya divayi nk’irya mu gitondo. Uzayitambe ibe impumuro nziza ishimisha Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
-