-
Kuva 29:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Ibi ni byo uzabakorera kugira ngo ubeze* bambere abatambyi: Uzafate ikimasa kikiri gito n’amasekurume* abiri y’intama, byose bidafite ikibazo,*+ 2 ufate umugati utarimo umusemburo, ufate imigati ifite ishusho y’uruziga* itarimo umusemburo kandi irimo amavuta, ufate n’utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu y’ingano inoze. 3 Uzabishyire mu gitebo maze ubizane.+ Uzazane na cya kimasa na za sekurume z’intama zombi.
-
-
Abalewi 6:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu birebana n’ituro ry’ibinyampeke.+ Abahungu ba Aroni bajye bazanira Yehova iryo turo, imbere y’igicaniro. 15 Umwe muri bo azafate kuri iryo turo ry’ibinyampeke, afateho ifu inoze yuzuye urushyi, afate no ku mavuta yaturanywe na yo, afate n’umubavu wose waturanywe n’iryo turo, abitwikire ku gicaniro bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose maze impumuro yaryo nziza ishimishe Yehova.+
-