5 “‘Nimutambira Yehova igitambo gisangirwa,+ muzagitambe nk’uko mwabitegetswe, kugira ngo cyemerwe.+ 6 Ku munsi mwatambyeho igitambo mujye muhita mukirya, mukirye no ku munsi ukurikiyeho. Ariko ibizasigara bikageza ku munsi wa gatatu bizajye bitwikwa.+