17 Ariko nihagira inyama zisigara zikageza ku munsi wa gatatu, zizatwikwe.+ 18 Icyakora ku munsi wa gatatu nihagira urya ku nyama z’icyo gitambo gisangirwa, ntikizemerwa n’Imana. Imana ntizishimira uwagitanze. Kizaba cyangiritse, kandi umuntu uzakiryaho azabazwa icyaha cye.+