-
Abalewi 7:29, 30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Bwira Abisirayeli uti: ‘umuntu uzajya atura Yehova igitambo gisangirwa, azajya azanira Yehova bimwe mu bice akuye kuri icyo gitambo gisangirwa.+ 30 Azazane mu biganza bye ibinure+ biri ku nyama yo mu gatuza bibe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Azabizane biri kumwe n’iyo nyama yo mu gatuza, abizunguze bibe ituro rizungurizwa*+ imbere ya Yehova.
-