-
Kuva 29:38-41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 “Ibi ni byo uzatambira ku gicaniro: Buri munsi ujye utamba isekurume ebyiri z’intama zimaze umwaka.+ 39 Ujye utamba isekurume imwe y’intama ikiri nto mu gitondo, indi uyitambe ku mugoroba.+ 40 Isekurume ya mbere y’intama ikiri nto uzayitambane n’ikiro* kimwe cy’ifu inoze ivanze n’amavuta y’imyelayo isekuye yenda kungana na litiro* imwe, kandi uyitambane n’ituro rya divayi yenda kungana na litiro imwe. 41 Isekurume ya kabiri y’intama ikiri nto, uzayitambe ku mugoroba, uyitambane n’ituro ry’ibinyampeke nk’irya mu gitondo, n’ituro rya divayi nk’irya mu gitondo. Uzayitambe ibe impumuro nziza ishimisha Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
-
-
Kubara 28:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Isekurume imwe y’intama ikiri nto mujye muyitamba mu gitondo, iyindi muyitambe nimugoroba,+ 5 muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ikiro kimwe* cy’ifu inoze, ivanze n’amavuta y’imyelayo isekuye ajya kungana na litiro imwe.*+ 6 Icyo ni igitambo gitwikwa n’umuriro+ kigatanga impumuro nziza cyategekewe ku Musozi wa Sinayi. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova buri munsi.
-