-
1 Abami 18:38, 39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Akivuga ayo magambo, umuriro wa Yehova uramanuka utwika igitambo gitwikwa n’umuriro,+ utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri wa muferege.+ 39 Abantu bose babibonye bahita bapfukama bakoza imitwe hasi baravuga bati: “Yehova ni we Mana y’ukuri! Yehova ni we Mana y’ukuri!”
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Abisirayeli bose babona umuriro uturuka mu ijuru n’ikuzo rya Yehova riza kuri iyo nzu. Nuko barapfukama bakoza imitwe hasi, bashimira Yehova “kuko ari mwiza kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
-