-
1 Abami 18:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 None rero nibatuzanire ibimasa bibiri bikiri bito, bahitemo ikimasa kimwe bagicemo ibice babishyire ku nkwi, ariko ntibacane umuriro. Nanjye ndafata ikindi kimasa kikiri gito nkibage ngishyire ku nkwi, ariko sindi bucane umuriro. 24 Noneho muri busenge* imana yanyu nanjye nsenge* Yehova.+ Imana iri busubize yohereza umuriro, iraba igaragaje ko ari yo Mana y’ukuri.”+ Abantu bose baramusubiza bati: “Ibyo uvuze ni byiza.”
-