-
Abalewi 9:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ibyo birangiye, Mose na Aroni binjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, hanyuma barasohoka baha abantu umugisha.+
Nuko Yehova yereka abantu bose ikuzo rye,+ 24 maze umuriro uturuka kuri Yehova+ utwika igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibinure byari ku gicaniro. Abantu bose babibonye barasakuza cyane babitewe n’ibyishimo, barapfukama bakoza imitwe hasi.+
-
-
Abacamanza 6:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Umumarayika wa Yehova arambura ukuboko akoza umutwe w’inkoni yari afite kuri izo nyama n’imigati itarimo umusemburo, nuko umuriro uva muri urwo rutare utwika izo nyama n’iyo migati itarimo umusemburo.+ Uwo mumarayika wa Yehova ahita abura.
-