ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Dawidi akora ibarura ritemewe (1-6)

      • Igihano Yehova yatanze (7-17)

      • Dawidi yubaka igicaniro (18-30)

1 Ibyo ku Ngoma 21:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Urwanya.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 24:1-3

1 Ibyo ku Ngoma 21:2

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:16
  • +Abc 18:29; 2Sm 17:11

1 Ibyo ku Ngoma 21:4

Impuzamirongo

  • +2Sm 24:4, 8

1 Ibyo ku Ngoma 21:5

Impuzamirongo

  • +2Sm 24:9

1 Ibyo ku Ngoma 21:6

Impuzamirongo

  • +1Ng 27:23, 24
  • +Kub 1:47

1 Ibyo ku Ngoma 21:8

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:13
  • +Zb 25:11; 51:1
  • +2Sm 24:10-14

1 Ibyo ku Ngoma 21:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bamenya.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 29:29

1 Ibyo ku Ngoma 21:12

Impuzamirongo

  • +Lew 26:26
  • +Lew 26:14, 17
  • +Lew 26:25
  • +2Bm 19:35

1 Ibyo ku Ngoma 21:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:6; Zb 51:1; Yes 55:7; Amg 3:22
  • +2Ng 28:9

1 Ibyo ku Ngoma 21:14

Impuzamirongo

  • +Kub 16:46
  • +2Sm 24:15, 16

1 Ibyo ku Ngoma 21:15

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:14; Gut 32:36
  • +Zb 90:13
  • +2Ng 3:1
  • +2Sm 5:6

1 Ibyo ku Ngoma 21:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibigunira.”

Impuzamirongo

  • +Kub 22:31; Yos 5:13
  • +2Bm 19:1
  • +2Sm 24:17

1 Ibyo ku Ngoma 21:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izi ntama.”

Impuzamirongo

  • +Zb 51:4
  • +Kuva 32:12; Kub 16:22

1 Ibyo ku Ngoma 21:18

Impuzamirongo

  • +2Sm 24:11
  • +2Sm 24:18-23; 2Ng 3:1

1 Ibyo ku Ngoma 21:22

Impuzamirongo

  • +Kub 25:8

1 Ibyo ku Ngoma 21:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyo ubona bikwiriye mu maso yawe.”

Impuzamirongo

  • +Yes 28:27

1 Ibyo ku Ngoma 21:24

Impuzamirongo

  • +2Sm 24:24, 25

1 Ibyo ku Ngoma 21:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.

1 Ibyo ku Ngoma 21:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:25
  • +Lew 9:23, 24; 1Bm 18:38; 2Ng 7:1

1 Ibyo ku Ngoma 21:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.

Impuzamirongo

  • +2Sm 24:16; Zb 103:20

1 Ibyo ku Ngoma 21:29

Impuzamirongo

  • +1Bm 3:4; 1Ng 16:39; 2Ng 1:3

Byose

1 Ngoma 21:12Sm 24:1-3
1 Ngoma 21:22Sm 8:16
1 Ngoma 21:2Abc 18:29; 2Sm 17:11
1 Ngoma 21:42Sm 24:4, 8
1 Ngoma 21:52Sm 24:9
1 Ngoma 21:61Ng 27:23, 24
1 Ngoma 21:6Kub 1:47
1 Ngoma 21:82Sm 12:13
1 Ngoma 21:8Zb 25:11; 51:1
1 Ngoma 21:82Sm 24:10-14
1 Ngoma 21:91Ng 29:29
1 Ngoma 21:12Lew 26:26
1 Ngoma 21:12Lew 26:14, 17
1 Ngoma 21:12Lew 26:25
1 Ngoma 21:122Bm 19:35
1 Ngoma 21:13Kuva 34:6; Zb 51:1; Yes 55:7; Amg 3:22
1 Ngoma 21:132Ng 28:9
1 Ngoma 21:14Kub 16:46
1 Ngoma 21:142Sm 24:15, 16
1 Ngoma 21:15Kuva 32:14; Gut 32:36
1 Ngoma 21:15Zb 90:13
1 Ngoma 21:152Ng 3:1
1 Ngoma 21:152Sm 5:6
1 Ngoma 21:16Kub 22:31; Yos 5:13
1 Ngoma 21:162Bm 19:1
1 Ngoma 21:162Sm 24:17
1 Ngoma 21:17Zb 51:4
1 Ngoma 21:17Kuva 32:12; Kub 16:22
1 Ngoma 21:182Sm 24:11
1 Ngoma 21:182Sm 24:18-23; 2Ng 3:1
1 Ngoma 21:22Kub 25:8
1 Ngoma 21:23Yes 28:27
1 Ngoma 21:242Sm 24:24, 25
1 Ngoma 21:26Kuva 20:25
1 Ngoma 21:26Lew 9:23, 24; 1Bm 18:38; 2Ng 7:1
1 Ngoma 21:272Sm 24:16; Zb 103:20
1 Ngoma 21:291Bm 3:4; 1Ng 16:39; 2Ng 1:3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 21:1-30

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

21 Nuko Satani* yibasira Isirayeli maze yoshya Dawidi ngo abare Abisirayeli.+ 2 Dawidi abwira Yowabu+ n’abandi bayobozi ati: “Mugende mubare Abisirayeli muhereye i Beri-sheba mugere i Dani,+ munzanire umubare wabo kugira ngo nywumenye.” 3 Ariko Yowabu aravuga ati: “Iyaba Yehova yatumaga abantu be biyongera bakikuba inshuro 100. Mwami databuja, ese bose si abagaragu bawe? Kuki ushaka gukora ikintu nk’icyo? Kuki ushaka gutuma Isirayeli igibwaho n’urubanza?”

4 Icyakora ibyo umwami yavugaga birusha imbaraga ibyo Yowabu yavugaga. Nuko Yowabu aragenda azenguruka muri Isirayeli hose, hanyuma agaruka i Yerusalemu.+ 5 Yowabu aha Dawidi umubare w’abantu yabaze. Mu Bisirayeli hari abasirikare 1.100.000 bafite inkota, naho mu Bayuda hari 470.000 bafite inkota.+ 6 Ariko Yowabu+ ntiyabariyemo Abalewi n’Ababenyamini+ kuko atari yashimishijwe n’ibyo umwami yategetse.

7 Ibyo bintu ntibyashimisha Imana y’ukuri maze yiyemeza guhana Isirayeli. 8 Nuko Dawidi abwira Imana y’ukuri ati: “Ibi bintu nakoze ni icyaha gikomeye.+ None ndakwinginze umbabarire njye umugaragu wawe ikosa ryanjye,+ kuko ntagaragaje ubwenge.”+ 9 Yehova avugisha umuhanuzi Gadi+ wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka,* aramubwira ati: 10 “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’” 11 Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘ngaho hitamo: 12 Ari uguterwa n’inzara ikamara imyaka itatu+ cyangwa kumara amezi atatu uhigwa n’abanzi bawe bagukurikiranye n’inkota,+ cyangwa se kumara iminsi itatu wibasiwe n’inkota ya Yehova mu gihugu hateye icyorezo,+ uburakari bw’umumarayika wa Yehova bukarimbura+ muri Isirayeli hose.’ Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 13 Dawidi asubiza Gadi ati: “ndahangayitse cyane. Ndakwinginze reka Yehova abe ari we umpana kuko agira imbabazi nyinshi.+ Ariko ntiwemere ko mpanwa n’umuntu.”+

14 Nuko Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, hapfa abantu 70.000.+ 15 Nanone Imana y’ukuri yohereje i Yerusalemu umumarayika wayo ngo aharimbure. Ariko agiye kuharimbura, Yehova arabibona, yumva ababajwe n’icyo cyago+ maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati: “Birahagije!+ Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ahagaze hafi y’imbuga ya Orunani+ w’Umuyebusi,+ bahuriraho imyaka.

16 Dawidi arebye hejuru, abona umumarayika wa Yehova ahagaze hagati y’isi n’ijuru afashe inkota,+ ayitunze i Yerusalemu. Nuko Dawidi n’abandi bayobozi bari bambaye imyenda y’akababaro*+ bahita bapfukama bakoza imitwe hasi.+ 17 Dawidi abwira Imana y’ukuri ati: “Ese si njye watanze itegeko ryo kubara abantu? Ni njye wakoze icyaha. Ni njye wakoze ikibi.+ Ariko se nk’aba bantu* barazira iki? Yehova Mana yanjye, ndakwinginze ba ari njye n’umuryango wa papa uhana. Ariko abantu bawe ntubateze ibyago.”+

18 Umumarayika wa Yehova abwira Gadi+ ngo abwire Dawidi ajye kubakira Yehova igicaniro ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi, bahuriraho imyaka.+ 19 Nuko Dawidi arazamuka nk’uko Gadi yabimubwiye abitegetswe na Yehova. 20 Hagati aho Orunani arahindukira abona umumarayika. Icyo gihe yari ari kumwe n’abahungu be bane bihishe kandi yari yahuye ingano. 21 Dawidi araza agera kwa Orunani. Orunani akibona Dawidi ahita ava kuri iyo mbuga bahuriraho imyaka, apfukamira Dawidi akoza umutwe hasi. 22 Dawidi abwira Orunani ati: “Ngurisha iyo mbuga bahuriraho imyaka, kugira ngo mpubakire Yehova igicaniro. Uyingurishe ndaguha amafaranga ayiguze maze icyorezo ntigikomeze kwica abantu.”+ 23 Ariko Orunani abwira Dawidi ati: “Mwami databuja, yijyane uyikoreshe ibyo ushaka.* Nguhaye n’inka zo gutamba ho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ibiti bahurisha imyaka+ ubigire inkwi, naho izi ngano uzigire ituro ry’ibinyampeke. Byose ndabiguhaye.”

24 Icyakora Umwami Dawidi abwira Orunani ati: “Oya, ngomba kuyigura kuko ntashobora gufata ibyawe ngo mbihe Yehova cyangwa ngo ntambe ibitambo bitwikwa n’umuriro ntabiguze.”+ 25 Nuko Dawidi agura na Orunani aho hantu, amuha ibiro 6 na garama 840* bya zahabu. 26 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko asenga Yehova, na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro. 27 Yehova ategeka wa mumarayika,+ asubiza inkota ye mu rwubati.* 28 Icyo gihe Dawidi abonye ko Yehova amusubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi, akomeza kujya ahatambira ibitambo. 29 Icyakora icyo gihe ihema rya Yehova, Mose yari yarakoreye mu butayu, hamwe n’igicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, byari bikiri ahantu hirengeye i Gibeyoni.+ 30 Dawidi ntiyari yarashoboye kujyayo kugisha Imana inama, kubera ko inkota y’umumarayika wa Yehova yari yaramuteye ubwoba.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze