-
2 Samweli 24:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Icyakora umwami abwira Arawuna ati: “Oya, ngomba kuyigura. Sinatambira Yehova Imana yanjye ibitambo bitwikwa n’umuriro ntabiguze.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga bahuriraho imyaka, agura n’izo nka, atanga garama 570* z’ifeza.+ 25 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko Yehova yemera ibyo basabiraga icyo gihugu bamwinginga,+ icyorezo gishira muri Isirayeli.
-