-
1 Ibyo ku Ngoma 21:24-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Icyakora Umwami Dawidi abwira Orunani ati: “Oya, ngomba kuyigura kuko ntashobora gufata ibyawe ngo mbihe Yehova cyangwa ngo ntambe ibitambo bitwikwa n’umuriro ntabiguze.”+ 25 Nuko Dawidi agura na Orunani aho hantu, amuha ibiro 6 na garama 840* bya zahabu. 26 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko asenga Yehova, na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro. 27 Yehova ategeka wa mumarayika,+ asubiza inkota ye mu rwubati.* 28 Icyo gihe Dawidi abonye ko Yehova amusubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi, akomeza kujya ahatambira ibitambo.
-