ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 9:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 maze umuriro uturuka kuri Yehova+ utwika igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibinure byari ku gicaniro. Abantu bose babibonye barasakuza cyane babitewe n’ibyishimo, barapfukama bakoza imitwe hasi.+

  • Abacamanza 13:19, 20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Manowa azana ihene ikiri nto n’ituro ry’ibinyampeke abitambira Yehova ku rutare. Imana ikora ikintu gitangaje Manowa n’umugore we babireba: 20 Umuriro wo ku gicaniro wagurumanaga werekeza mu kirere maze umumarayika wa Yehova azamukira muri uwo muriro wo ku gicaniro Manowa n’umugore we babireba. Babibonye bahita bapfukama bakoza imitwe hasi.

  • 1 Abami 18:38
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Akivuga ayo magambo, umuriro wa Yehova uramanuka utwika igitambo gitwikwa n’umuriro,+ utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri wa muferege.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 21:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko asenga Yehova, na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 7:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibindi bitambo kandi ikuzo rya Yehova ryuzura muri iyo nzu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze