-
Nehemiya 8:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abantu bakomeza guhagarara mu gihe Yeshuwa, Bani, Sherebiya,+ Yamini, Akubu, Shabetayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi,+ Hanani na Pelaya b’Abalewi babasobanuriraga amategeko.+ 8 Bakomeza gusoma mu gitabo mu ijwi riranguruye, basoma Amategeko y’Imana y’ukuri, barayasobanura neza kandi bagaragaza uko bayashyira mu bikorwa. Bakomeza gufasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga.+
-
-
Malaki 2:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ibyo umutambyi avuga, ni byo bikwiriye gufasha abantu kumenya Imana kandi abantu ni we bakwiriye kubaza amategeko,+ kuko ari intumwa ya Yehova nyiri ingabo.
-