ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 14:46, 47
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 46 Ariko umuntu wese uzinjira muri iyo nzu igihe izaba ikiri mu kato,+ azaba yanduye ageze nimugoroba.+ 47 Kandi umuntu wese uzaryama muri iyo nzu azamese imyenda ye, n’umuntu wese uzayiriramo azamese imyenda ye.

  • Abalewi 15:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Umuntu urwaye iyo ndwara nacira ku muntu utanduye, uwo muntu azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.

  • Abalewi 17:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nihagira umuntu wese urya itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa,+ yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye* kugeza nimugoroba.+ Nyuma yaho azaba atanduye.

  • Abalewi 22:4-6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Ntihakagire umuntu urwaye ibibembe+ wo mu bakomoka kuri Aroni cyangwa urwaye indwara ituma hari ibintu biva mu gitsina cye+ urya ku bintu byera, keretse igihe azaba atacyanduye.+ Kandi n’uwanduye bitewe n’uko yakoze ku muntu wapfuye,+ umugabo wasohoye intanga,+ 5 uwakoze ku dusimba twanduye+ cyangwa agakora ku muntu wanduye+ bitewe n’impamvu iyo ari yo yose, na we ntakabiryeho. 6 Umuntu wese uzabikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba, kandi ntazarye ibintu byera keretse amaze gukaraba.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze