-
Abalewi 1:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “‘Niba agiye gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu mukumbi,+ ni ukuvuga mu masekurume y’intama akiri mato cyangwa mu ihene, azazane isekurume idafite ikibazo.+ 11 Izabagirwe imbere ya Yehova, mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye mu majyaruguru, kandi abatambyi ari bo bahungu ba Aroni, bazaminjagire amaraso yayo ku mpande zose z’igicaniro.+
-
-
Abalewi 4:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “‘Niba umutambyi mukuru*+ akoze icyaha+ agatuma Abisirayeli bose babarwaho icyaha, azatange ikimasa kikiri gito kidafite ikibazo,* agiture Yehova kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+ 4 Azazane icyo kimasa imbere ya Yehova, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ arambike ikiganza ku mutwe wacyo, maze akibagire imbere ya Yehova.+
-