-
Abalewi 14:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Amaraso yayo, umutambyi azayaminjagire inshuro zirindwi ku muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza maze atangaze ko uwo muntu atanduye. Ya nyoni nzima azayirekure ijye mu gasozi.+
-
-
Abalewi 14:53Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
53 Ya nyoni nzima azayirekure ijye inyuma y’umujyi mu gasozi. Iyo nzu izaba itanduye.
-
-
Abalewi 16:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Aroni azarambike ibiganza bye byombi ku mutwe wa ya hene nzima, maze ayivugireho amakosa yose y’Abisirayeli no kwigomeka kwabo n’ibyaha byabo byose, bibe nk’aho abishyize ku mutwe w’iyo hene,+ hanyuma ijyanwe mu butayu n’umuntu watoranyijwe. 22 Bizaba ari nk’aho iyo hene yikoreye ibyaha byabo byose+ ikabijyana mu butayu.+ Azajyane iyo hene mu butayu ayiteyo.+
-
-
Yesaya 53:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Ariko twamufataga nk’uwahanwe* n’Imana, kandi agakubitwa na yo, ikamubabaza.
-