ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 53:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi,

      Azagabana n’abantu b’intwari ibyasahuwe,

      Kubera ko yatanze ubuzima bwe agapfa+

      Kandi akabarirwa mu banyabyaha.+

      Yikoreye ibyaha by’abantu benshi+

      Kandi apfira abanyabyaha.+

  • Abefeso 1:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Imana yaratubohoye binyuze ku ncungu Yesu yatanze no ku maraso ye yamenetse.+ Mu by’ukuri, twababariwe ibyaha byacu,+ bitewe n’uko yatugaragarije ineza nyinshi ihebuje.

  • Abaheburayo 9:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 ni ko na Kristo yatanzweho igitambo rimwe gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi.+ Igihe azaboneka ubwa kabiri, ntazaba azanywe no gukuraho icyaha, ahubwo abakomeje kumutegereza ni bo bazamubona kugira ngo abahe agakiza.+

  • 1 Petero 2:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 We ubwe yishyizeho ibyaha byacu,+ igihe yamanikwaga ku giti+ kugira ngo abidukize kandi tube abakiranutsi. “Ibikomere bye ni byo byadukijije.”+

  • 1 Yohana 3:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Nanone muzi ko Yesu yaje kugira ngo akureho ibyaha byacu,+ kandi nta cyaha na kimwe yigeze akora.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze