Abalewi 25:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Ntihazagire uhenda mugenzi we,+ kandi ujye utinya Imana yawe,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.+ Nehemiya 5:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Ababaye ba guverineri mbere yanjye bananizaga abantu, buri munsi bakabaka garama 456* z’ifeza zo kugura ibyokurya na divayi kandi n’abagaragu babo batwazaga abantu igitugu. Ariko njye sinigeze mbikora,+ kuko ntinya Imana.+ Imigani 1:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abaswa ni bo bonyine banga kugira ubwenge kandi ntibemera gukosorwa.+ Imigani 8:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+ Nanga kwishyira hejuru, ubwibone,+ ibikorwa bibi n’amagambo y’uburyarya.+ 1 Petero 2:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ kandi mwubahe umwami.+
15 Ababaye ba guverineri mbere yanjye bananizaga abantu, buri munsi bakabaka garama 456* z’ifeza zo kugura ibyokurya na divayi kandi n’abagaragu babo batwazaga abantu igitugu. Ariko njye sinigeze mbikora,+ kuko ntinya Imana.+
7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abaswa ni bo bonyine banga kugira ubwenge kandi ntibemera gukosorwa.+
13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+ Nanga kwishyira hejuru, ubwibone,+ ibikorwa bibi n’amagambo y’uburyarya.+
17 Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ kandi mwubahe umwami.+