14 Dore iyi ni inshuro ya gatatu nitegura kuza iwanyu, nyamara kandi sinzababera umutwaro. Sinshaka ibyo mutunze,+ ahubwo ni mwe nshaka. Mu by’ukuri abana+ si bo bagomba kuzigamira ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye kuzigamira abana babo.