-
Rusi 2:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Rusi w’Umumowabukazi abwira Nawomi ati: “Reka ngende, ndebe ko nabona umuntu ungirira neza, akanyemerera guhumba*+ ingano mu mirima ye.” Nawomi aramusubiza ati: “Genda mukobwa wanjye.” 3 Rusi aragenda, ajya mu murima atangira guhumba akurikiye abasaruzi. Uwo murima wari uwa Bowazi+ wo mu muryango wa Elimeleki,+ ariko Rusi we ntiyari abizi.
-