-
Abalewi 16:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Iri rizababere itegeko rihoraho: Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa karindwi muzibabaze.* Ntimuzagire umurimo mukora,+ yaba uwavutse ari Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe. 30 Kuri uwo munsi muziyunga n’Imana+ kugira ngo mwezwe. Muzezwaho ibyaha byanyu byose imbere ya Yehova.+ 31 Uwo munsi uzababere isabato, ni ukuvuga umunsi w’ikiruhuko wihariye kandi muzibabaze.+ Ibyo bizababere itegeko rihoraho.
-