-
Abalewi 25:25-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “‘Umwisirayeli nakena akagurisha isambu ye, mwene wabo wa bugufi azaze yongere agure iyo sambu umuvandimwe we yagurishije.+ 26 Niba adafite mwene wabo wa bugufi wo kongera kuyigura, ariko akageraho akaba umukire akabona amafaranga yo kongera kuyigura, 27 azabare imyaka ishize ayigurishije, hanyuma amafaranga asigaye ayasubize uwayiguze, maze asubirane isambu ye.+
-