8 Aroni ahita yegera igicaniro abaga cya kimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye.+ 9 Hanyuma abahungu ba Aroni bamuzanira amaraso yacyo,+ ayakozamo urutoki ayashyira ku mahembe y’igicaniro, asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse.+