ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:37
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 37 Abantu bazajya babareba bumirwe babaseke kandi abantu bo mu bihugu byose Yehova azabajyanamo bazajya babasuzugura.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 29:22-24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23 Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi. 24 Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’

  • Yeremiya 18:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Batuma igihugu cyabo kiba ikintu giteye ubwoba,+

      Abantu bazajya bareba bakavugiriza, batangaye.+

      Umuntu wese uzajya uhanyura azajya acyitegereza afite ubwoba maze azunguze umutwe.+

  • Amaganya 2:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Abantu baca mu muhanda bose bakoma amashyi bakaguseka.+

      Bavugiriza batangaye+ kandi bakazunguriza umutwe umukobwa w’i Yerusalemu bavuga bati:

      “Ese uyu ni wa mujyi bajyaga bavuga bati: ‘ni ubwiza butunganye, ibyishimo by’isi yose?’”+

  • Ezekiyeli 5:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Igihe nzakorera ibihuje n’urubanza naguciriye mfite uburakari n’umujinya maze nkaguhana bikomeye, uzaseba, abantu bakwange,+ ibihugu bigukikije bigutangeho urugero rwo kuburira abantu kandi uhinduke ikintu giteye ubwoba. Njyewe Yehova ni njye ubivuze.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze