-
1 Abami 9:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 9 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa maze bakayoboka izindi mana bakazunamira kandi bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Iyi nzu izahinduka amatongo. Abantu bose bazajya bayinyuraho bayirebe bumiwe,+ bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 22 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova+ Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa+ maze bakayoboka izindi mana, bakazunamira kandi bakazikorera.+ Ni yo mpamvu yabateje ibi byago byose.’”+
-