ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 9:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 9 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa maze bakayoboka izindi mana bakazunamira kandi bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 7:21, 22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Iyi nzu izahinduka amatongo. Abantu bose bazajya bayinyuraho bayirebe bumiwe,+ bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 22 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova+ Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa+ maze bakayoboka izindi mana, bakazunamira kandi bakazikorera.+ Ni yo mpamvu yabateje ibi byago byose.’”+

  • Yeremiya 22:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “‘Abantu bo mu bihugu byinshi bazanyura kuri uyu mujyi maze buri wese abaze mugenzi we ati: “ni iki cyatumye Yehova akorera uyu mujyi wari ukomeye ibintu nk’ibi?”+ 9 Bazavuga bati: “byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova Imana yabo, bakunamira izindi mana kandi bakazikorera.”’+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze