-
Gutegeka kwa Kabiri 29:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’ 25 Hanyuma bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova+ Imana ya ba sekuruza, iryo yagiranye na bo igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+
-
-
2 Abami 25:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya karindwi, Nebuzaradani,+ umukuru w’abarindaga umwami akaba n’umugaragu w’umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+ 9 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu* y’umwami+ n’amazu yose y’i Yerusalemu.+ Nanone amazu y’abantu bakomeye yose yarayatwitse.+
-