-
Abalewi 11:21-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “‘Mu dusimba dufite amababa tugenza amaguru ane, mushobora kurya gusa udufite amaguru abiri asumba ayandi dutarukisha ku butaka. 22 Dore utwo mushobora kurya muri two: Inzige nk’uko amoko yazo ari, isenene+ nk’uko amoko yazo ari, amajeri nk’uko amoko yayo ari n’ibihore nk’uko amoko yabyo ari. 23 Utundi dusimba twose dufite amababa tw’amaguru ane, mujye mubona ko twanduye. 24 Utwo dusimba dushobora kubanduza. Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 14:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ingurube na yo ntimukayirye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. Muzabone ko ari ikintu cyanduye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.
-