-
Intangiriro 8:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nuko Nowa yubakira Yehova igicaniro*+ kandi afata ku nyamaswa zose zitanduye* no ku biguruka byose bitanduye,+ arabitamba biba ibitambo bitwikwa n’umuriro kuri icyo gicaniro.+ 21 Yehova yumva impumuro nziza.* Yehova aribwira ati: “Sinzongera kuvuma* ubutaka+ mbitewe n’abantu, kuko ibyo batekereza mu mitima yabo ari bibi* uhereye mu buto bwabo,+ kandi sinzongera kurimbura ibifite ubuzima byose nk’uko nabirimbuye.+
-
-
Kubara 15:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘nimugera mu gihugu nzabaha, igihugu muzaturamo,+ 3 mugashaka gutambira Yehova igitambo mukuye mu nka cyangwa mu mukumbi, cyaba igitambo gitwikwa n’umuriro,+ cyangwa igitambo cyo gukora ibintu byihariye umuntu yasezeranyije Imana,* cyangwa ituro ritanzwe ku bushake+ cyangwa igitambo gitangwa mu gihe cy’iminsi mikuru yanyu,+ kugira ngo impumuro nziza yacyo ishimishe Yehova,+
-