-
Yosuwa 17:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ariko Selofehadi+ umuhungu wa Heferi, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase, nta bahungu yagiraga. Yari afite abakobwa gusa. Aya ni yo mazina y’abakobwa be: Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa. 4 Abo bakobwa bajya kureba Eleyazari+ umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware, barababwira bati: “Yehova ni we wategetse Mose kuduha umurage mu bavandimwe bacu.”+ Nuko bahabwa umugabane mu bavandimwe ba papa wabo, nk’uko Yehova yabitegetse.+
-