-
Kuva 27:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 “Uzabaze igicaniro* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Icyo gicaniro kizabe gifite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 22* n’ubugari bwa metero ebyiri na santimetero 22. Kizagire impande enye zingana, n’ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 33.*+ 2 Uzagikore gifite amahembe+ mu nguni zacyo enye. Ayo mahembe azabe akoranywe na cyo kandi uzagisigeho umuringa.+
-
-
Kuva 30:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Uzabaze igicaniro cyo gutwikiraho umubavu,+ ukibaze mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ 2 Kizagire uburebure bwa santimetero 44 n’ibice 5* n’ubugari bwa santimetero 44 n’ibice 5, kigire impande enye zingana. Kandi kizagire ubuhagarike bwa santimetero 89.* Amahembe yacyo azabe akoranywe na cyo.+ 3 Uzagisige zahabu itavangiye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zacyo zose no ku mahembe yacyo, kandi uzagikorere umuguno wa zahabu ukizengurutse.
-