-
Abalewi 25:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 “‘Ku birebana n’imijyi y’Abalewi,+ Abalewi bo bazahorane uburenganzira bwo kugaruza amazu yo mu mijyi yabo. 33 Niba inzu y’Umulewi itabonye uyigaruza, iyo nzu ye yagurishije iri mu mujyi izongera kuba iye mu Mwaka w’Umudendezo,+ kuko amazu yo mu mijyi y’Abalewi ari umutungo bahawe mu Bisirayeli.+ 34 Nanone amasambu+ akikije imijyi yabo ntazagurishwe, kuko azahora ari ayabo.
-