ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Ubutegetsi bwa Rehobowamu (1-12)

      • Abalewi b’indahemuka bajya mu Buyuda (13-17)

      • Umuryango wa Rehobowamu (18-23)

2 Ibyo ku Ngoma 11:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”

Impuzamirongo

  • +Int 49:27; 2Ng 14:8
  • +1Bm 12:21-24

2 Ibyo ku Ngoma 11:2

Impuzamirongo

  • +2Ng 12:15

2 Ibyo ku Ngoma 11:4

Impuzamirongo

  • +1Bm 11:31; 2Ng 10:15

2 Ibyo ku Ngoma 11:6

Impuzamirongo

  • +Int 35:19; Mat 2:1
  • +Amo 1:1

2 Ibyo ku Ngoma 11:7

Impuzamirongo

  • +2Ng 28:18
  • +1Sm 22:1

2 Ibyo ku Ngoma 11:8

Impuzamirongo

  • +1Ng 18:1
  • +1Sm 23:14

2 Ibyo ku Ngoma 11:9

Impuzamirongo

  • +2Ng 32:9
  • +Yos 10:10; Yer 34:7

2 Ibyo ku Ngoma 11:10

Impuzamirongo

  • +Yos 19:42, 48
  • +Yos 14:14, 15; 2Sm 2:1

2 Ibyo ku Ngoma 11:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Urwuri ni aho amatungo arisha.

Impuzamirongo

  • +Kub 35:2, 3
  • +1Bm 12:31, 32

2 Ibyo ku Ngoma 11:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abadayimoni bameze nk’ihene.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 13:33
  • +Lew 17:7
  • +1Bm 12:26, 28

2 Ibyo ku Ngoma 11:16

Impuzamirongo

  • +Gut 12:11; 1Ng 22:1; 2Ng 15:8, 9; 30:10, 11

2 Ibyo ku Ngoma 11:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:6; 17:13

2 Ibyo ku Ngoma 11:20

Impuzamirongo

  • +2Sm 13:1; 18:33
  • +1Bm 15:1; 2Ng 12:16; Mat 1:7

2 Ibyo ku Ngoma 11:21

Impuzamirongo

  • +Gut 17:17

2 Ibyo ku Ngoma 11:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “atatanyiriza.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:5, 11

Byose

2 Ngoma 11:1Int 49:27; 2Ng 14:8
2 Ngoma 11:11Bm 12:21-24
2 Ngoma 11:22Ng 12:15
2 Ngoma 11:41Bm 11:31; 2Ng 10:15
2 Ngoma 11:6Int 35:19; Mat 2:1
2 Ngoma 11:6Amo 1:1
2 Ngoma 11:72Ng 28:18
2 Ngoma 11:71Sm 22:1
2 Ngoma 11:81Ng 18:1
2 Ngoma 11:81Sm 23:14
2 Ngoma 11:92Ng 32:9
2 Ngoma 11:9Yos 10:10; Yer 34:7
2 Ngoma 11:10Yos 19:42, 48
2 Ngoma 11:10Yos 14:14, 15; 2Sm 2:1
2 Ngoma 11:14Kub 35:2, 3
2 Ngoma 11:141Bm 12:31, 32
2 Ngoma 11:151Bm 13:33
2 Ngoma 11:15Lew 17:7
2 Ngoma 11:151Bm 12:26, 28
2 Ngoma 11:16Gut 12:11; 1Ng 22:1; 2Ng 15:8, 9; 30:10, 11
2 Ngoma 11:181Sm 16:6; 17:13
2 Ngoma 11:202Sm 13:1; 18:33
2 Ngoma 11:201Bm 15:1; 2Ng 12:16; Mat 1:7
2 Ngoma 11:21Gut 17:17
2 Ngoma 11:232Ng 11:5, 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 11:1-23

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

11 Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ahita ateranyiriza hamwe abo mu muryango wa Yuda n’abo mu muryango wa Benyamini,+ ni ukuvuga abasirikare batojwe* 180.000, kugira ngo barwane n’Abisirayeli maze basubize ubwami Rehobowamu.+ 2 Nuko Yehova abwira Shemaya+ umuntu w’Imana y’ukuri ati: 3 “Bwira Rehobowamu umuhungu wa Salomo umwami w’u Buyuda n’Abisirayeli bose bari mu Buyuda n’abo mu gihugu cya Benyamini uti: 4 ‘Yehova aravuze ati: “Ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu. Buri wese nasubire iwe, kuko ibi ari njye wabiteye.”’”+ Nuko bumvira Yehova, bareka gutera Yerobowamu.

5 Rehobowamu yabaga i Yerusalemu kandi yubatse mu Buyuda imijyi ikikijwe n’inkuta. 6 Yubatse Betelehemu,+ Etamu, Tekowa,+ 7 Beti-suri, Soko,+ Adulamu,+ 8 Gati,+ Maresha, Zifu,+ 9 Adorayimu, Lakishi,+ Azeka,+ 10 Sora, Ayaloni+ na Heburoni.+ Iyo mijyi ikikijwe n’inkuta yari mu Buyuda no mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini. 11 Nanone yakomeje imijyi ikikijwe n’inkuta, ashyiramo abayobozi b’ingabo, abayirimo abaha ibyokurya, amavuta na divayi, 12 kandi mu mijyi yose ashyiramo ingabo nini n’amacumu. Iyo mijyi yarayikomeje cyane. Nuko mu Buyuda no mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini hakomeza kuba ahe.

13 Abatambyi n’Abalewi bo muri Isirayeli hose bava mu mijyi yabo yose baramusanga. 14 Abalewi basize inzuri* baragiragamo amatungo yabo, basiga n’amasambu yabo+ baza mu Buyuda n’i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari barabirukanye kugira ngo badakomeza gukorera Yehova ari abatambyi.+ 15 Yerobowamu yashyizeho abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye ho gusengera,+ n’abo gutambira ibigirwamana bimeze nk’ihene*+ n’inyana yari yarakoze.+ 16 Abantu bo mu miryango yose ya Isirayeli bari bariyemeje gushaka Yehova Imana ya Isirayeli babikuye ku mutima, baza i Yerusalemu bakurikiye Abalewi kugira ngo batambire ibitambo Yehova Imana ya ba sekuruza.+ 17 Mu gihe cy’imyaka itatu bakomeje ubwami bw’u Buyuda, bashyigikira Rehobowamu, umuhungu wa Salomo; mu gihe kingana n’imyaka itatu biganye urugero rwa Dawidi na Salomo.

18 Nuko Rehobowamu ashakana na Mahalati umukobwa wa Yerimoti, umuhungu wa Dawidi, uwo Yerimoti yabyaranye na Abihayili, umukobwa wa Eliyabu, umuhungu wa Yesayi.+ 19 Nyuma y’igihe yamubyariye abahungu ari bo Yewushi, Shemariya na Zahamu. 20 Nyuma ye yashakanye na Maka umwuzukuru wa Abusalomu,+ aza kumubyarira Abiya,+ Atayi, Ziza na Shelomiti. 21 Rehobowamu yakunze Maka umwuzukuru wa Abusalomu kurusha abandi bagore be bose n’inshoreke ze.+ Yari afite abagore 18 n’inshoreke 60. Yabyaye abahungu 28 n’abakobwa 60. 22 Nuko Rehobowamu agira Abiya, umuhungu wa Maka umuyobozi w’abavandimwe be bose, kuko yatekerezaga kuzamugira umwami. 23 Icyakora yagize ubwenge yohereza* bamwe mu bahungu be mu duce twose tw’u Buyuda no mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini, mu mijyi yose ikikijwe n’inkuta,+ abaha ibyokurya byinshi kandi abashakira abagore benshi.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze