Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
10 Rehobowamu ajya i Shekemu,+ kuko i Shekemu ari ho Abisirayeli bose bari bahuriye kugira ngo bamushyireho abe umwami.+ 2 Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati akimara kubyumva ari muri Egiputa (kuko yari yarahunze Umwami Salomo akajya kuba muri Egiputa),+ ahita avayo. 3 Nuko batumaho Yerobowamu araza. Hanyuma we n’Abisirayeli bose baraza, babwira Rehobowamu bati: 4 “Papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane,+ ariko wowe nutworohereza imirimo ivunanye papa wawe yadukoreshaga kandi ukoroshya umutwaro uremereye yadukoreye, natwe tuzagukorera.”
5 Umwami arababwira ati: “Muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.+ 6 Umwami Rehobowamu agisha inama abantu bakuze* bahoze bakorera papa we Salomo, igihe yari akiriho. Arababwira ati: “Nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?” 7 Baramubwira bati: “Niwereka aba bantu ko uri umuntu mwiza, ukabanezeza, ukabaha igisubizo cyiza, na bo bazaba abagaragu bawe iteka.”
8 Ariko yanga kumvira inama abantu bakuze* bamugiriye, ajya kugisha inama abasore bakuranye; icyo gihe bari basigaye bamukorera.+ 9 Arababwira ati: “Nimungire inama y’icyo twasubiza abantu bansabye bati: ‘tworohereze umutwaro papa wawe yatwikoreje.’” 10 Abo basore bakuranye baramusubiza bati: “Abo bantu bakubwiye bati: ‘papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane, none wowe wutworohereze,’ ubasubize uti: ‘njye sinzabagirira impuhwe nk’uko papa yazibagiriraga.* 11 Papa yabikorezaga umutwaro uremereye, ariko njye nzabikoreza uremereye kurushaho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza* kurushaho.’”
12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose bitaba Rehobowamu, kuko umwami yari yababwiye ati: “Muzagaruke ku munsi wa gatatu.”+ 13 Umwami Rehobowamu asubiza abantu ababwira nabi, yirengagiza inama abantu bakuze* bari bamugiriye. 14 Abasubiza akurikije inama abasore bari bamugiriye, arababwira ati: “Nzatuma umutwaro wanyu urushaho kuremera, ndetse mbarushirizeho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza kurushaho.” 15 Umwami yanze kumva ibyo abaturage bari bamubwiye, kuko ibyabaye byari byatewe n’Imana y’ukuri,+ kugira ngo ikore ibihuje n’ibyo yari yaravuze, ibyo Yehova yari yaravuze binyuze kuri Ahiya+ w’i Shilo, abwira Yerobowamu umuhungu wa Nebati.
16 Abisirayeli bose babonye ko umwami atabumviye, baramubwira bati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi kandi nta murage umuhungu wa Yesayi azaduha. Isirayeli we, buri wese najye gusenga imana ze! Namwe abo mu muryango wa Dawidi,+ muzibane!” Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo* zabo.+
17 Icyakora Rehobowamu akomeza gutegeka Abisirayeli babaga mu mijyi y’u Buyuda.+
18 Nuko Umwami Rehobowamu yohereza Hadoramu+ wayoboraga abakoraga imirimo y’agahato, ariko Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye, ahungira i Yerusalemu.+ 19 Abisirayeli bakomeje kwigomeka ku muryango wa Dawidi kugeza n’uyu munsi.*